Bang Media

Reba Video

Igitsina

Guhuza Igitsina Bwa Mbere-Ku Bakobwa

Abakobwa benshi baba bafite ubwoba ku nshuro ya mbere y'imibonano mpuza bitsina.

Ese ndabikunda?
ese ndibubabare?
ese ndibushimishe inshuti yange?
ese iyi nshuti niyo nyayo?

Ibyo ni bimwe mu bibazo abakobwa bibaza mbere yo gukora imibonano mpuza bitsina ku nshuro ya mbere. Mu byukuri rero inshuro za mbere ntabwo zibukwa neza mu buzima... abakobwa benshi bemezako inshuro za mbere ziryana ho gatoya, ko ziba zidashimishije cyane, iyo rero umaze kumenyera nibwo utangira kumva no kumenya neza ibyiza by’ imibonano mpuza bitsina.

Kwitegura guhuza Igitsina ubwa mbere

Icya mbere ugomba gutekerezaho ni umuntu muri kumwe. Iyo nshuti muba mugiye gukorana imibonano ugomba kuba uyikunda nayo igukunda bihagije. Abakobwa benshi bahubukira mu mibonano mpuza bitsina bataritegura neza kubera ko inshuti zabo zibirukansa cyane cyangwa hari ibyo zibemereye nk'amafaranga n'ibindi. Niba umuhungu adashobora gutegereza igihe wunva uri witeguye kugirango mubikore mureke ntacyo aba akumariye... Nta mpamvu yo kubikora nyuma ukicuza.

Dore bimwe mu bibazo ushobora kwibaza:

-Uyu mushuti wange mufitiye ikizere?
-Ubu se nyuma yaho tuzagumana cyangwa azigendera?
-Aho sinaba nihuse

Burya niwumva utabyiyumvamo uzabyihorere. Singombwa kuryamana n'umuntu uba ari bubyuke yivuga ibigwi mu nshuti ze...kandi wowe nta nyungu ubifitemo usibye kugutesha icyubahiro kandi abasore nk'abo baragwiriye

Ikintu gikomeye ugomba kumenya nuko ugomba kwirinda ingaruka wavana mu guhuza igitsina n'undi muntu. Waba wirinda gusama cyangwa wirinda indwara zituruka ku mibonano mpuza bitsina ugomba kwirinda bihagije. Ugomba gukoresha agakingirizo uko byagenda kose.

Hari abasore rero badakunze gukoresha udukingirizo, bakagusobanurira muri aya magambo:
-Wapi wana capote ituma ntashyukwa neza...
-Capote ni feke ituma umuntu atumva uburyohe....
-Ewana aho nagiye kuzigura nasanze zashize...

Ntibakakubeshye, udukingirizo tugurishwa ahantu henshi haba mu ma boutique cyangwa muri za pharmacie, nawe ushobora kukigurira ntakibazo.

Bakobwa rero nababwira iki nimwitonde mubyirukane umuco n’ubwitonzi nyarwanda.

No comments:

Post a Comment