Bang Media

Reba Video

Igitsina

Guhuza Igitsina Bwa Mbere-Ku Bahungu

Abahungu benshi bagira akantu ko kwihagararaho ku buryo niyo bagiye gukora imibonano mpuza bitsina ku nshuro ya mbere baba bameze nkaho babikoze mbere. Ariko burya baba bafite ubwoba bwa hatari.

Ibibazo Abahungu Bakunze kwibaza

Ese ndibubikunde?
Ese ndibushimishe mugenzi wange?
Ese niwe koko tugomba gukorana imibonano mpuza bitsina?
Ese ndibuze kuyihagurutsa? Ese ndabishobora ntanseka

Ibi ni ibibazo abahungu benshi bibaza mbere yo gukora imibonano mpuza bitsina. Muby’ ukuri rero inshuro ya mbere ntabwo igenda uko umuntu aba yabitekereje, abahungu benshi bemeza ko umuhungu arangiza vuba cyane kandi ibintu bidakozwe neza.

KWITEGURA

Icyintu cya mbere ugomba gutekerezaho ni umuntu mugiye gukorana imibonano mpuza bitsina. Uwo muntu agomba kuba agukunda kandi nawe umukunda, kugirango ibintu biramutse bigenze nabi mufashanye nta soni cyangwa kwitana bamwana. Abahungu benshi bahubukira mu mibonano mpuza bitsina batarabyitegura kubera inshuti zabo ziba zarabikoze kandi zikabaseka ngo ntibarabikora,. Ibyo ntacyo bivuze na gato! Ntawuzi igihe agomba gutegereza. Icyo ugomba kw’itaho nuko utazicuza impamvu wabikoze nyuma yaho.

Dore ibibazo bimwe na bimwe wakwibaza:

-Mugenzi wange mufitiye ikizere?
-Ese dushobora kumarana igihe kirekire?
-Hari umuntu cyangwa ikintu birimo gutuma mpubuka?

Ikindi kandi, uramutse wumvishe utabishaka cyangwa utarabyitegura neza, nta mpanvu yo guhubuka, wategereza. Kandi na mugenzi wawe ari umuntu ugukunda yabyumva akagufasha kugirango witegure.

INAMA

Kuganira ni kimwe mu bintu bituma imibonano mpuza bitsina igenda neza, mwabiganira mbere yo kubikora na nyuma kugirango mubwirane ibyagenze neza n’ibitagenze neza. Iyo mubivuganye mujya kubikora mwese mubyiteguye.

Ushobora guhagarika imibonano igihe cyose ushakiye, mwaba mwatangiye cyangwa mutaratangira, ntakibazo, upfa kuba wumva udashaka gukomeza, si ngombwa gukora ibintu kuberako bishimisha mugenzi wawe kandi wowe bitagushimisha.

Niba ugize ibibazo igitsina cyawe kikanga guhaguruka (gushyukwa) ntago biba bigoranye cyane kuko ni ibintu bishobora kubaho ku nshuro za mbere. Icyo wakora ni ukutabitekerezaho cyane ngo wumve ko isi yahagaze, kuko kubitekereza muri ubwo buryo byatuma ukomeza kunanirwa gushyukwa. Ahubwo wakwitonda ukongera ukagerageza hashize akanya cyangwa se ku munsi ukurikira. Niba mugenzi wawe mwumvikana ntakibazo yagutera, ahubwo ashobora kubigufashamo mu buryo butandukanye...

Ikintu gikomeye tugomba kwibuka ni ukwirinda, tugakoresha agakingirizo kuko idwara nka sida n’ibibazo bishobora guturuka mu mibonano mpuza bitsina ari nyinshi. Udukikingirizo tuboneka ahantu hose mu gihugu, haba mu ma kiosque cyangwa se muri za pharmacie.

No comments:

Post a Comment