Bang Media

Reba Video

Igitsina

UMUSORE W'IKIREMBA YARASABYE...

UMUSORE W'IKIREMBA YARASABYE...
par Bangambiki

Karekezi ni umusore mwiza, wambara akaberwa, abakobwa bakamubenguka. Ariko harimo akabazo. Nta buze uburyo yasaba akarongora ariko barasaba bakarangwa bakarongora ariko we reka da. Abakobwa benshi bamaze kurongorwa mu gace atuyemo abantu benshi bakekaga ko azashakamo umwe.

Amaze kubona bimuyobeye, yiyegereje umukobwa barakundana bakajya batemberana, tubona birashyushye. Hashize iminsi babaranga mu rusengero ko bazarushinga, hashize iminsi umuhungu abishingukamo batangira kubashunanira inzara. Bamwe bati ni uko umukobwa atari mwiza kandi akuze, nta n'amenyo y'imbere agira-yakoreshaga aya plastique. Umukobwa ntiyari yarize ariko yakubitaga amadarubindi ukagira ngo ingenieur! Nuko uwo muhungu aba amubenze k'umunota wa nyuma atyo abandi bati "Nuko n'ubundi wari ugipfuye, umusore nkawe akazana ruriya rujyo!" Ubwo umuhungu yumvise akomeje kugira ka morale atangira kujya afungira ipantaro imatimba(sinzi impamvu babyise gufungira ipantaro i Matimba cyokora i Matimba ni hafi y'i Nyabwishongwezi na Kagitumba mu majyaruguru ya Province y'i Burasirazuba. Gufungira ipantaro i Matimba bivuga kuyifungira hejuru mu nda nk'abazayirwa cyangwa nk'abapadiri bera!)

Hashize iminsi umuhungu aribwira ati "Nyamara ndimo ndaseba" ab atangiye urkundo n'undi mukobwa. Uwo mukobwa na we ntiyari mwiza. Yari umukobwa ukuze ufite nk'imyaka mirongo itatu. Ufite imisatsi y'injwiri kandi akirabura nk'ubwire bwije nabi, usibye ko yamwenyuraga amenyo akayamaraho uruhu agira ngo agushe neza umuhungu-ni ko twabibonaga.

Abantu batangiye kuvuga bati"Ariko se mana Claude ni umusazi cyangwa byagenze bite, ni nde musore wiyubashye koko watinyuka gutemberana n'iriya fuku?" Hashize iminsi barabaranga. Barabazana babahagarika imbere yacu habura ukoma amashyi bagaruka kwicara. Dutegereza iby'ubukwe no kuzarya inyama n'amayoga amaso ahera mu kirere, twaje kumenya ko bwapfuye.

Abazi Karekezi bahamya ko ari ikiremba, abantu basigaye bavuga ko impamvu Karekezi atarongora ari uko "kadahaguruka" naho ngo iby'abakobwa babi ahitamo no niuko "nta mukobwa ukwiye kurongorwa wamwihanganira" ni yo mpamvu abeshya "abagumiwe batagira kirora" akabakoza isoni.



INKURU BISA



Uburyo bwo Kureshya Umusore Cyangwa Umukobwa

Urukundo

Urugo Ruhire

No comments:

Post a Comment