Bang Media

Reba Video

Igitsina

MBESE USHOBORA GUKORESHA AGAKINGIRIZO MU NZOZI

MBESE USHOBORA GUKORESHA AGAKINGIRIZO MU NZOZI?
par Bangambiki

Hari umugore utari uwanjye ukunze kunganiriza ku buryo mwifuza. Ajya anankorera ibikorwa byatuma mpemukira uwanjye ariko njye simwizera. Njya numva abantu bavuga ko "agira ubuntu cyane" bityo nkakeka ko yankomeretsa.
Umunsi umwe nigeze kwibona ndi kumwe nawe mu nzozi arampa ariko biranyobera pe! Byabaye "mire mire umuriro ncire ncire akaryoshye" wa mugani wa warupyisi. Narihanganye ndanga kuko nta dukingirizo twari dufite mubwira ko niba dukundana bitaba byiza duhemukiranye tukabikora nta agakingirizo namubwiye ko nshobora kuba ndwaye cyangwa na we ari uko. Bukeye byarantangaje ukuntu umuntu yarota akoresha agakingirizo, ubundi iyo umuntu ahuriye n'igitsina mu nzozi ntarazamo. Ariko naje kuvumbura icyabinteye, nubwo ahari ntabikoreye kwanga guhemukira umugore wanjye -kuko ntabyo nabonye mu nzozi, Sida yarampahamuye ku buryo n'iyo ndose mpuza igitsina ntabura kuyibuka. Kugira ngo rero umuntu yirinde Indwara z'Ibitsina mu kuri ni uko yaba ababjwe na byo cyangwa hari ka experience yabibonyemo. Njye nagize experience kandi ndakeka ko nacitse ku icumu rya SIDA nubwo wenda tuzongera tugahura kuko "ntawe uvuma iritararenga". Narasambanye wa muntu we kandi nsambana nta gakingirizo nkoresheje. Nari nasinze. Bukeye nibuka ko nakoze ibara. Kuva uwo munsi ubuzima bwanjye bwarahindutse nabayeho mu guhahamuka kugeza ubwo ngiriye kwipimisha muganga agasanga ndi muzima. Hashize imyaka 12 ibyo bibaye.
Ariko hari uwavuga ngo ndigira "umutagatifu" nyamara ni byo byambayeho!

No comments:

Post a Comment