Bang Media

Reba Video

Igitsina

Isomo ry'Urukundo

Nuramuka ukundanye n'umuntu ukavumbura ko nta rukundo agufitiye, uzihangane mu mutima wawe. Nta kibazo ufite si nawe uba utumye atagukunda, nuko urukundo ruba rutarahisemo gutura mu mutima we.

Nuramuka ubonye kanaka agukunze cyane, ariko ukumva nta rukundo umufitiye uzashimishwe nuko wubashywe n'urukundo rwaje rukomanga ku muryango wawe ariko ukananirwa kurwitaba. Ntuzafate nk'ikigoryi uwo ushatse kukwereka urukundo, kandi ntukamubabaze.

Uburyo ubanamo n'urukundo ni nk'uburyo wibanamo ubwawe, kandi imitima yacu buyra igira imibabaro n'ibiyishimo bingana nubwo twese dutandukanye.

Nuramuka ukundanye n'umuntu na we akagukunda, noneho umunsi umwe urukundo muri umwe rugahitamo kwigendera, uzarureke rugende, kandi ntuzagira uwo ugerekaho icyaha. Ubwo haba hari impamvu biba bibaye. Uko iminsi izagenda ishira uzabimenya.

Ugomba kumenya ko udahitamo urukundo ahubwo ari urukundo ruguhitamo. Ugomba gusa kurwemera nk'amayobera mu buzima bwawe. Nubona rwagusabye, ujye ugabanyiriza ho abandi.

Kandi jya urwishyura uwaruguhaye.

Jya ukwiza urukundo ku abataruzi, ndetse urukwize isi yose.

Hari aho abakunzi bibeshya. Iyo hashize igihe kinini nta rukundo biyumvamo, batekereza ko bakeneye urukundo. Babona imitima yabo nk'ibyibo birimo ubusa bitegereje kuzuzwa n'urukundo, bagatangira gutekereza urukundo nk'ikintu kiza kibasanga kuruta ikintu gishobora kubavamo bagiha abandi.

Urukundo rushya ruba rushyushye kandi rusabagira ku buryo rugera ku bandi, iyo rumaze guhora umuntu atagishaka ku rutanga yifuza ko barumuha. Barekeraho kuba abatanga urukundo bakaba abarukeneye. Urukundo, uko urutanga niko rukuzuramo, uko urwimana niko rugushiramo.

Urukundo ni impano, rushobora gukura gusa iyo rutanzwe.

Ibuka ibi buri gihe. Urukundo rugira ibihe byarwo, rukagira impamvu zarwo zo kwinjira n'impamvu zo gusohoka. Ntabwo waruha ruswa ngo rwinjire, ntiwanarugurira ngo ntirugucike, ntiwanarubwira amagambo y'ubwenge ngo ruyasobanukirwe.

Ushobora gusa kwakira urukundo igihe rwinjiye kandi ukarusangira n'abandi ariko iyo ruhisemo kugusohoka mu mutima cyangwa mutima w'umukunzi wawe ntaco ushobora gukora nta n'icyo ugomba gukora.

Urukundo rwahoze kandi ruzahora ari amayobera. Ishime rero niba rwarahisemo gutura mu mutima wawe nubwo kaba ari akanya gato mu buzima bwawe.

No comments:

Post a Comment