Bang Media

Reba Video

Igitsina

ISHYARI-UKO NIRUKANYE UMUGORE WA DATA

UKO NIRUKANYE UMUGORE WA DATA
par Bangambiki

Gushaka bagore benshi ni ukwigerezaho. Abagabo bamwe barabikora bikabahira ariko umubare mwinshi n'uwo bigora.

Umusaza-data yakundaga urwabitoki. Nta munsi yatahaga ativuga ibigwi. Icyakubwiraga ko atashye wumvaga ibyivugo n'indirimbo ahagana iyo mu nzira zo hafi y'iwacu.

Muri izo ngendo ze rero no kugwa neza yagwaga neza. Akamenya gusengera n'ubwo hari ubwo hari ibyo twabaga tubura mu rugo.

Umusaza rero yageze aho yubaka indi nzu hafi y'iyo twari dufite nko muri metero 200 avuga ko ari iyo tuzaba twimukiyemo igihe arimo kuvugurura iyo twari dutuyemo. Gusa icyadutangaje ni uko mu minsi mike inzu yari irimo umugore. Madalina ryari izina rye. Yari yaratandukanye n'umugabo we ku mpamvu tutari dusobanukiwe aho yari yarahuriye n'umusaza ntitwari tuhazi.

Byatubereye nka bombe iduturikiye mu maso tumaze kubona mama aharitswe. Byamubabaje umutima kandi bimuhoza mu gahinda. Nubwo data yakundaga kuza mu rugo twababazwaga nuko tudahorana. Byongeye twababazwaga n'uwo mugore watinyutse kutwivangira mu buzima ariko twamufashe na we nk'umubyeyi.

Bidatinze Mama yahise azamura "guerrilla" akora intambara ya bucece igamije kuzirukanisha iryo "shyano". Twari abana ariko yaradukoresheje. Ydutegetse kujya mu nzu y'"ako kagore" tukangiza ibirimo byose. Twagiye twitwaje inzembe n'imakasi duhera ku myitero ye yo kuzindukana n'ibindi bifite agaciro turabikebagura igihe yari yagiye kwifatira rimwe n'"icyana ke". Batashye basanze ibyo mu nzu bimeze uko babisize ariko igihe umugore mushya yakenereye guhindura imyenda yasanze yarariwe n'imbeba "special." Icyakurikiyeho n'uko yakuyemo aratoroka!

Kuva ubwo data na mama bagiye bagira amahoro make mu mibanire ku buryo n'ubu iyo data avuze ati"uri mugore ki se?" Mama arasubiza ati"data weya se ndi inzobe Madalina, wamusanze se ntuzi iyo yagiye!"

Mbese urashaka umugore wa kabiri? Abwirwa benshi akumva bene yo.

No comments:

Post a Comment