Bang Media

Reba Video

Igitsina

INZARATSI ZO GUTWARA UMUGABO W'ABANDI

INZARATSI ZO GUTWARA UMUGABO W'ABANDI
par Bangambiki

Kureshya umugabo ntibyoroshye nk'uko benshi batekereza. Abagabo benshi ntibakunda abagore cyane cyangwa igituba nk'uko bikunze kuvugwa. Hari abagabo baba bihagazeho bakomeye ku migambi yabo. Kureshya umugabo ni ugushobora gutuma yibagirwa icyubahiro cye, akibagirwa kuba inyangamugayo, umugore we, ndetse rimwe na rimwe n'ubuzima bwe ngo agushimishe.

Nubwo akenshi ubwiza bw'umugore cyangwa umukobwa bufite uruhare mu kureshya umugabo, akenshi abashobora kureshya abagabo babifashwamo n'ubuhanga bafite mu kumenya igishobora kugusha umugabo mu buryo bworoshye.

1.Abagabo Bakunda Icyubahiro

Mwereke ko umwubashye. Mwereke ko ari umwami mu buzima bwawe. Ko avuga rikijyana.Ibyo avuze byose jya ubyemera n'ikimenyetso cy'umutwe. Jya umutera imbaraga igihe yacitse intege isi itamwumva. Ntukigaragaze nk'ushaka kumugira inama y'ibyo akora cyangwa ngo umuhinyuze mu bitekerezo bye.Jya umwemerera ko amafuti y'umugabo ari bwo buryo bwe.Mureke avuge uko ashaka utamuciye mu ijambo.Jya umubwira ko ari igitangaza, ko afite imbaraga kandi ko ibyo agambira azabigeraho. Niba afite ibibazo muterere agaparu aseke. Ibi byose ubikoze yabigukundira kuko abagabo benshi babayeho nabi:ntibubahwa n'abagore babo, bahozwa ku nkeke ku buryo bumva ntacyo bamaze. Iyo ushoboye kumvisha umugabo ko uri umugore wubaha kandi umwumva ntacyo yakugurana. Nguko uko abagore batwara abagabo b'abandi, noneho nyirantabwa ati ni amarozi.

2.Abagabo Bakunda Umugore Ufite Isura Nziza

Niba ufite gahunda yo kureshya umugabo runaka itunganye wiyiteho ku mubiri. Wambare imyenda igezweho kandi migufi. Umugabo aba ashaka kureba intege, umukondo n'ahandi. Ariko ntugomba kwambara ubusa burundu yatekereza ko uri indayi kandi wabonywe na benshi. Nta mugabo ukunda ibyo. Ushobora kwitesha akantu ukagatora, akareba uko wariboye!Ushobora kumufata mu kiganza, cyangwa ukamwegama mu gatuza. Bituma yumva amashanyarazi amwirutsemo. Ariko ntugomba guhita ubikora ako kanya ntagihe muramarana. Buri gihe ugomba kwirinda ko akubona nk'indayi cyangwa ko umukeneye cyane. Iyo umugabo amenye ko umukeneye cyane arushaho kwiburisha. Menya ka parfum kawe.Abagabo bakunda umugore uhumura neza. Umugore ni ururabo.

3.Mutere amatsiko

Mushobora guhana gahunda y'aho muzahurira ukiyica kugira ngo akwifuze cyane. Ariko waboneka nyuma yaho ugasaba imbabazi ubikuye ku mutima. Abagabo barabikunda.

4.Gira itandukaniro n'abandi Bagore

Niba ushaka kureshya umugabo ugomba kwigaragaza ko utandukanye n'abandi bagore. Irinde kugira icyo umusaba ahubwo wihatire kumwereka ko uri aho kugira ngo umugushe neza kandi agire amahoro yaburiye ahandi. Gerageza kumwereka ko ushobora kumubera ubuhungiro. Ni cyo umugabo aba ashaka mu mugore.


Amareshyamugeni si yo amutunga. Kureshya umugabo ni ukumwumvisha ko ari wowe mugore wenyine umukwiriye kandi wamurangiriza ibibazo, akagutekereza cyane kandi akumva akwifuje muri aka kanya. Nyamara ariko kugira ngo uru rukundo rw'akanya gato rurambe bisaba ko uhora ushyira mu bikorwa izi ngingo mu gihe cyose muri kumwe.

INKURU BISA



Uko Umugore Areshya Umugabo

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II

No comments:

Post a Comment