Bang Media

Reba Video

Igitsina

IMPAMVU 5 UMUGABO WAWE ATAGUKUNDA

IMPAMVU 5 UMUGABO WAWE ATAGUKUNDA par Bangambiki

Abagore benshi bakunze kwibaza impamvu umugabo wabo adakunze kubiyegereza, bakanatangazwa n'ukuntu umugabo wabo asa n'ushimishwa cyangwa agakunda kwiganirira n'abagore bafite ubwiza buke ugereranije n'umugore bafite.

Impamvu umugabo atakwiyegereza ni nyinshi ariko ndashaka kuvuga ku mpamvu ziguturukaho wowe nk'umugore. Nturebere kure umwanzi wawe ni wowe ubwawe.

1.Abagore benshi bibwira ko umugabo ari imashini y'igitsina

Bumva ko umugabo akunda igituba cyane ku buryo nubwo wakimanika ku giti yacyenda!Bumva ko umugabo ahora ashyutswe ari runagana aba ashaka aho yajomba imboro! Icyo ni ikinyoma cyambaye ubusa. Umugabo ni umuntu ufite uko atekereza. Kugira ngo ngo akwegere nk'umugore we ugomba kumwereka ibimenyetso ko umukeneye (nko kumwegera, kumumwenyurira, kumukubita agashyi,kumwereka ikibero-ni byo n'aho yaba ari umugabo wawe ugomba kumukuruza izo techniques)

2.Si ngombwa ko nirushya niyegereza umugabo wanjye.

Ni akazi ke nk'umugabo kunsanga no kumbaza. Abagore benshi bibera aho mu rugo ntihagire ikintu na kimwe bakora mu rugo kerekana ko bashaka ko umugabo abegera. Bagera mu buriri ntiberekere umugabo bakihera umwana ibere ubundi bakigonera nk'aho nta mugabo bagira. Akenshi usanga n'umugabo nta mbaraga afite zo guhatira umugore ibintu asa n'udashaka.

3.Umugabo wanjye nta handi yakura igituba usibye kuri jye, bityo amaherezo ni jye azareba nabishaka.

Hari abagore biremereza, wamukoraho ntaze vuba, akabanza kwiraza i Nyanza agira ngo winginge. Hari n'ukuka inabi ngo "mvaho ndiruhiye" cyangwa ngo "ntabyo nshaka." Icyo gihe courage y'umugabo ihita ibura. Nubwo yaba yari yashyutswe yiteguye guswera imboro ihita igwa. Ngira ngo uyu mugani urawuzi "Ijambo ribi rivana imboro mu gituba." Ubwo rero nubwo noneho wahindukira imboro ye ukayitera inkingi ntiyahagarara mba nkwambuye! Aba yazinutswe. Nta kintu kibi nk'umugabo wazinutswe! Ibitekerezo byinshi bimuzenguruka mu mutwe kandi nta wamenya icyo byabyara. Abagabo burya bazi ubwenge si ibigoryi nk'uko abagore bamwe bakeka. K'umugabo washyutswe kwikinisha no gusohora biba hafi, gusuzugura umugabo bishobora kumusunikira mu kwikinisha ku buryo yumva biryoshye kurusha igituba cyawe-byamurambira akagihigira hanze y'urugo!

4.Incyuro

Abagore benshi bafite akamenyero ko guhoza abagabo ku nkeke kubera amakosa ya kera bakoze (cyane cyane ubusambanyi). Nubwo umugabo yaba yarasabye imbabazi kandi agacika ku ngeso, hari abagore batemera ko umugabo yaretse izo ngeso maze mu mibanire agahora amwibutsa"Yozefina". "Wasanze Yozefina,ntuzi iyo ari!" Ibi na byo byica umutima n'Urukundo afitiye umugore.

5.Gusugura Umugabo.

Hari umugabo wambwiye ko hari igihe umugore afata imboro ye mu ntoki akamugaya agira ati "iyi mboro ni nto, uku si ko nkuzi" umugabo agatangira kwisobanura avuga iby'iminaniro n'amasukari n'ibindi. Kugaya ubugabo bw'umugabo ni ikosa rya rutura rishobora gutuma imibanire yanyu yangirika. Hari n'ukundi usanga muri rusange umugore agaya umugabo mu byo akoze byose, kwaba kugura ikintu,kubaka urugo, gucuruza, kwiga n'ibindi, ugasanga umugore nta na rimwe yifuza kuba hari icyo yashimaho umugabo. Ibi bituma umugabo yumva afite agaciro gake, bityo agatinya umugore kuko aba yumva ubugabo bwe bugabanyutse.

6.Kutitegura Imibonano Mpuzagitsina

Guhuza igitsina ni igihe cyo kwinezeza no kuruhuka. Ni ibintu umugore akwiye kwitegura no guha agaciro kugira ngo birusheho gushimisha. Si byiza umugaboagusoma ngo usange unuka mu kanwa, cyangwa ngo nubumbura amaguru asange hanuka. Hari abagore badategura igituba ku buryo kinuka.
Umugore bashoboraga kumusenda kubera kutiyitaho nk'uko hari n'abasurira umugabo umugabo cyangwa bakamwitumaho! Nagira ngo ngire inama abagore

-icya mbere ugomba kumenya ibyo urya bigutera kugira imyuka myinshi mu nda no gusura bidahagarara. Urugero ugomba kwirinda kunywa amata menshi icyarimwe cyane cyane ikivuguto, ibishyimbo, amamininwa y'ibishyimbo, ibitunguru byinshi, ibirungo, amashu,hari nabo babuza umugati.Muri make buri wese akwiye kumenya ibitajyana n'igifu cye.

-icya kabiri, nta na rimwe ugomba kuryamana n'umugabo utabanje kujya kwituma, byaba ngombwa ukiyina(ukoresheje agapira kabigenewe) kugira ngo umwanda wose ushiremo.

-icya gatatu iyo utameze neza mu nda cg se ufite kiriya kibazo hari position ukwiye kwirinda gukora zituma ushatse gusura cg ushatse kwituma udashobora kwifata, navuga nk'iyo kuryama ugaramye umugabo akajya hejuru, byaba byiza ariko ugiye kureba muganga akakugira inama akaba yaguha n'umuti ukwiye kuko hari ubwo nyine aba ari ikibazo cy'igifu.

8.Kutiyitaho

Abagore benshi bamara gutaha mu nzu bati "uwo nari ndwaje ndamuhuhuye!" Hehe n'agasabune, hehe n'igisokozo, hehe n'akabuye ko kwica amaga-wa mugani wa Christophe Matata. Igihe uri mu rugo imbere y'umugabo wawe, jya witondera ibi:Itunganye wiyiteho ku mubiri. Wambare imyenda igezweho kandi migufi. Umugabo aba ashaka kureba intege, umukondo n'ahandi.Ushobora kwitesha akantu ukagatora, akareba uko wariboye!Ushobora kumufata mu kiganza, cyangwa ukamwegama mu gatuza. Menya ka parfum kawe.Abagabo bakunda umugore uhumura neza. Umugore ni ururabo.



Uko Umugore Areshya Umugabo

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire I

Inkingi Zo Kubaka Urugo Ruhire II



umugabo,umugore,isuku,ururabo,

No comments:

Post a Comment