Bang Media

Reba Video

Igitsina

IGITUBA CYASENYE IKANISA

IGITUBA CYASENYE IKANISA


Kera habayeho itorero ryayoborwaga n'umupasitoro wireberaga abatanga amaturo menshi kuruta abuzura umwuka wera. Umunsi umwe agirirwa umugisha wo kwakira mu itorero rye umugabo w'umukungu abantu bubahaga muri ako karere kubera imari nyinshi n'ubugwaneza yabigiragamo. Bukeye wa mupasitoro wikundiraga cash kuruta Gitare yigira inama yo gushyira mu nama y'abasaza uwo mukungu ngo arebe ko ikibo cy'amaturo cyakwakira agatubutse. Ni ko byagenze, itorero ryarakuze riragwira kubera habonetse amafaranga yo gukora "umurimo w'Imana". Nyamara ariko uko gutumba ku itorero ntaho kwari guhuriye n'imihindukire mu mitima y'"abera."Uwo mucuruzi w'umukungu byavugwaga ko yikundiraga n'igitsina kuko abagore b'abakozi be bajyaga "bamuzimanira" ngo abagabo babo barambe ku kazi. Inkuru igera k'umushumba ariko arabyirengagiza kuko atashakaga kwikura amata mu kanwa. Bidatinze asiga amavuta uwo mukire ngo na we abe umushumba amufashe umurimo w'Imana. Intama zirabireba zirabigaya ariko ziba "intama" nyine kuko ugutegeka agukubita aryamye. Nyamara ikirunga cyarimo kiyubaka kandi umunsi uri izina cyagombaga kuzaruka. Ntihaciye kabiri amatiku y'ubucuruzi yikubita mu itorero, umwe mu bacuruzi wari uzi ingeso za wa mukire yigira inama zo kuzikoresha ngo amusenye kuko bari basanzwe bazirana. Uwo mucuruzi wundi yagiraga ikigore gisa n'aho bwakereye, nubwo cyaguhera ubusa utakegera. Nuko bakwiza igihuha, bapapira n'ibimenyetso ngo basebye wa mupasitoro mushya. Bamwangiraga ko abaye umuyobozi wabo kandi bazirana, bizeza umushumba wikundira cash ko niyirukana wa mukire ntacyo azaba bazamufasha. Umushumba mukuru arabyemera atumiza inama umugore w'urwanya wa mukire aza gutanga ubuhamya bw'uko yenzwe nawa mupasitoro mushya. "Yarampamagaye antwara mu modoka ye, dusohokera ahantu ntazi tugezeyo ansaba igituba, mbura uko mwangira ndamuha." Umugore w'urwanya pasitoro ni ko yavuze. Abantu bahise bipfuka mu maso barebye ukuntu uwo mushizi w'isoni avuga uko byagenze. Bibajije n'ukununtu umuntu yajya gusaba igituba umugore w'umuntu bazirana cyane. Umushumba mukuru yahise aca wa mupasitoro w'umukire.

No comments:

Post a Comment