Bang Media

Reba Video

Igitsina

IBYO GUSOHORA KW'ABAGORE

Nitwa Fifi-izina ryarahinduwe,mfite imyaka 19,none nifuzaga kumenya neza ibijyanye n'igituba.ese gisohora iki?Ni izihe secretions zacyo?Ese bibaho ko umukobwa ashobora gushyukwa kandi ari isugi?murakoze.

Muraho Fifi, murisanga rwose. Gusohora k'umugore gutandukanye n'ukw'abagabo. Iyo umugore asohoye biba bisa no kunyara( hari amazi asohoka aturuka muri myanya yabugenewe iri imbere mu gituba ) Umukobwa ashobora gushyukwa akiri isugi c'est normal gushyukwa biterwa no kwifuza guhuza igitsina uwo ari we wese rero ubyifuje arashyukwa nubwo yaba ari isugi.
Ku nkuru zirambuye soma izi nkuru nakuye ku IGITUBA.ORG

Soma birambuye

GUSOHORA KW'ABAGORE
GUSOHORA KW'ABAGOREIbiba ku bagabo bagiye gusohora ni byo biba ku bagore uretse ko ku bagore-imoko zishyukwa cyane zikabyimba-rugongo irashyukwa igakomera cyane ku buryo irushaho kugaragara(ikamera nk'imboro yashyutswe)-imitsi yose yo mu kiziba cy'inda iratumba-imigoma y'imbere mu gituba iratumba-igituba cyose mo imbere cyirabyimba kandi kikiyegeranya cyane-nyababyeyi iranyeganyega igahindura ho gato umwanya wayoIgituba kigenda kifunga kirekura kimwe n'ibindi bice by'umubiri ku buryo umugore yumva uburyohe bwinshi mu gitsina bushobora kumara amasegonda runaka. Ariko ku mugore icyi gihe cy'uburyohe bwinshi gishobora kumara iminota igereranyije. Iyo umugore asohoye hari amazi aza aturutse mu gituba.HARI AHANTU HABIRI HASHOBORA GUFASHA UMUGORE GUSOHORABiterwa n'umugore. Hari abagore byorohera gusohora hakoreshejwe rugongo hari n'abandi byorohera gusohora imbere mu gituba; usibye ko akenshi rugongo ariyo igira akamaro kanini. Ibyo ari byo byose abantu baratandukanye, ibi biganiro ni byo kukwereka muri rusange uko ibintu bimeze. Icyangombwa ni uko ababikora bahitamo uburyo bubabereye kandi bubashimisha.UMUGORE ASHOBORA GUSOHORA INSHURO ZIRENZE IMWE MU MUBONANO UMWEAbagore bashobora gusohora inshuro nyinshi mu mubonano umwe mbere y'uko basohora bwa nyuma. Biterwa n'ubuhanga bw'umugabo mu gushimisha umugore(nko kumenya gutinda gusohora)n'akamenyero umugore afite ko kubikora kuko bigomba kwigwa.
Komera cyane.

No comments:

Post a Comment