Bang Media

Reba Video

Igitsina

AMABANGA Y'ABAGORE-IBYO UMUGORE WAWE AGUHISHA III

AMABANGA Y'ABAGORE-IBYO UMUGORE WAWE AGUHISHA III

IBYO MARTHA ATABWIRA UMUGABO WE

Martha w'imyaka 34 akora muri sosiyete ya Publicite, hashize imyaka 8 ashakanye na Michel w'imyaka 35. Martha avuga ko akeneye umwanya w'utubanga twe.

"Sinjya mbwira Michel iby'inshuti zanjye z'abagabo. Nta nubwo azi amafaranga mpembwa. Hari ibintu bibiri n'ababyeyi banjye batazi usibye na Michel:ikarita yanjye ya banque, na compte yanjye. Nta nubwo nigeze mbwira Michel ko nakinnye akazungu. Nta mafaranga natakaje nta n'ayo nungutse ariko ntabyo namubwiye. Iyo nza kubimubwira byari kuzana amatiku gusa. " Martha na Michel bafitanye umuwana umwe, kandi bafite inzu yabo. Babayeho neza mu buryo bugaragara bwo hanze.

"Imibanire yacu y'igitsina imeze neza ariko gusa nuko rimwe na rimwe nuko iyo turimo guhuza igitsina mba nitekerereza ku bandi bagabo dukorana ku kazi!"
Mu myaka umunani Martha amaranye n'umugabo ni nako afite umukunzi ku ruhande, Alphonse na we wubatse, bamaranye imyaka 6 bakundana! Alphonse yageze aho atandukana n'umugore we, nyuma arongera arashaka ariko Martha avuga ko nta shyari yagize."Nanjye mfite umugabo. Ariko ndumva amaherezo yanje ari Alphonse"

Nyuma yaho Martha yaje gukundana na Richard bahuriye kuri internet, nyuma Richard amubwiye aho atuye asanga ari hafi bahura bigashoboka "ariko natekereje ko ndamutse ngiye tutaba tugiye kuvuga gusa, ahubwo ko twaryamana, natekereje ko nshobora kuba ntari umugore wa mbere yaba ahuye na we, ntekereza kuri Michel n'umwana wacu numva ko mbikoze naba ndushenye. Nyamara ariko buri gihe iyo ndimo guhuza igitsina na Michel mba nirebera Richard mu maso!"

MARTHA VS MICHEL

Ibyo umugabo abona

-umugore mwiza umukunda
-nyina w'abana

Ibyo umugabo adashobora gutekereza ko byabaho

-ko amukundiraho undi mugabo hashize imyaka 6
-ko yahuye n'umugabo mu biganiro bya internet
-ko atamuhisha umushahara we

No comments:

Post a Comment