Bang Media

Reba Video

Igitsina

Uwimbabazi yabaye Nyampinga 2008





Date: 27-mai 2008


Sandra Uwimbabazi ufite imyaka 21, niwe watorewe kuri uyu wa gatanu, kuba Nyampinga 2008 wa Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa mbere mu Ishami ry’amategeko yatsinze abandi barindwi bahatanaga, maze yambikwa ikamba ry’uburanga rya Kaminuza.



Uwimbabazi yahawe igihembo cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 300, MTN nayo ishyiraho akayo imushyikiriza telefoni igendanwa igura ibihumbi 320, irimo Interineti n’ikarita yo guhamagara y’ibihumbi ijana.



Yemerewe kandi kujya kurara ijoro rimwe muri hoteri Serena aho Rwanda Initiative Promotion, itegura uyu muhango izamurihira ibyo azakoresha byose.



Uretse kwiyereka no gutambuka bambaye imyambaro itandukanye bashaka kwerekana uburanga, abarushanwaga babajijwe buri wese ibibazo bibiri kugira ngo berekane ubuhanga bwabo.



Uwimbabazi yabajijwe icyo amagambo ahinye mu gifaransa, FESPAD (Festival Pan Africain de la Dance), ariyo avuga Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino asobanura biramunanira.



Nyamra yabashije gutsinda ikibazo cya kabiri cy’indwara ikundwa kurwara n’abantu bahatanira ubwiza kubera kutarya ngo batabyibuha cyane. Iyo ndwara yitwa anoregisiya (anorexie).



Uwari ukuriye abatangaga amanota, Daddy de Maximo, yatangaje ko gutora Nyampinga cyangwa Miss Campus 2008 bitari byoroshye. Ati muri rusange ntibitwaye neza cyane dore ko uwa mbere yabonye amanota 45%.



Angèle Usanase Gasana w’imyaka 22 akaba ari mu mwaka wa kabiri w’Ibarurishamibare yabaye uwa kabiri naho Saudah Muganga ufite imyaka 21 akiga mu wa mbere Ubuhinzi n’Ubworozi aba uwa gatatu.



Minisitiri w’Umuco na Siporo, Joseph Habineza, wari umushyitsi w’icyubahiro muri iyi mihango yashimye abatsinze maze asobanura ko iki gikorwa ari imwe mu ntambwe zo kumenyekanisha no guha agaciro ubwiza bw’Abanyarwandakazi.



Uwimbabazi wambitswe ikamba rya Nyampinga 2008 n’uwo yasimbuye Karine Utamuriza yerekanye ibyishimo mu marira no mu guseka.



Ati “Sinzi uko nabivuga kuko ntari gutekereza ko ari jye uri buze ku mwanya wa mbere.”

No comments:

Post a Comment