Bang Media

Reba Video

Igitsina

Rusaro Utamuliza Karine-Miss Tourism Queen International 2008






Egide Kayiranga

Ku wa 15 Mata 2008 nibwo Rusaro Utamuliza Karine Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda ( Miss Campus 2007) nibwo yagarutse i Kigali avuye mu gihugu cy’Ubushinwa mu mujyi wa Zhengzhou, aho yari ahagarariye u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga y’ubwiza aho yegukanye umwanya wa mbere muri Africa n’uwa cumi ku rwego rw’isi.


Iryo rushanwa ryitiriwe ubukerarugendo "Miss Tourism Queen International 2008" ribarirwa mu marushanwa ane ya mbere akomeye ategurwa ku rwego rw’isi, ryitabiriwe n’ibihugu bigera kuri 115 biturutse ku migabane yose y’isi rikaba ryaratangiye mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe.


Irushanwa ry’uyu mwaka rikaba ari naryo rya mbere mu mateka yayo marushanwa ryitabiriwe cyane kurusha ayandi. Umwanya wa mbere ku isi wegukanywe n’igihugu cya Peru (Miss Silvia Cornejo), gikurikirwa n’Ubushinwa, Canada, Montenegro, Ubuyapani, Puerto Rico, Chili, Belarus, Ubugereki n’u Rwanda.


U Rwanda nka kimwe mu bihugu byatoranyijwe mu guhagarira umugabane w’Afurika cyegukanye umwanya wa kabiri ku isi mu irushanwa ry’umukobwa ugaragara neza kurusha abandi "Miss Elegance".


Naho mu matora yakorewe ku murongo wa Internet u Rwanda rwegukanye umwanya wa mbere muri Africa kuri Miss Internet Popularity rubifashijwemo n’urubuga rwa Internet rwa Miss Karine arirwo www.karine.ipromo.rw.


Usibye ayo marushanwa Miss Karine yafashe umwanya wo gusobanurira ibindi bihugu ndetse n’abanyamakuru bari bitabiriye iryo rushanwa aho u Rwanda rugeze rwiyubaka mu bijyanye n’ubukungu, ikoranabuhanaga ndetse n’ubukerarugendo nyuma y’amarorerwa ya Genoside y’Abatutsi yabaye mu 1994.


Ni ku nshuro ya gatatu Nyampinga Urusaro Karine aserukira u Rwanda mu marushanwa mpuzampahanga, aho yagiye yitwara neza kuburyo butandukanye twavuga nko muri Congo-Brazza ndetse Ethiopie yageze abifashijwemo na Rwanda Initiative Promotion izwiho gutegura amarushanwa ya ba Nyampinga muri Kaminuza. Ubu ikaba inateganya gukoresha amarushwa ya Miss Campus ku nshuro ya gatatu mu kwezi kwa gatanu k’uyu mwaka aho ba Nyampinga baturutse mu bindi bihugu bazitabira uwo muhango.



Iyi nkuru turayikesha http://www.izuba.org.rw/


No comments:

Post a Comment