Bang Media

Reba Video

Igitsina

Kugira ibyishimo n’umunezero mu mishyikirano mpuzabitsina



Iyi nkuru ni iy'umuwanditsi akaba n'impuguke mu bibazo by'abashakanye LATOUTE




I.Kugira ibyishimo n’umunezero mu mishyikirano mpuzabitsina





Iby’urukundo ni ibintu byimbitse kandi bitanagoye gusobanukirwa cyane iyo hagamijwe kunoza imishyikirano mu guhuza ibitsina.





“Igitsina (Imboro n’Igituba) si iyobera nkuko bivugwa, Igitsina cyaremwe n’Imana , kiremanwa ubuhanga butangaje; cyaremwe muri gahunda yo gushimishirizwamo imibonano mpuzabitsina(cyane iyo iteguwe neza );ni naho dukomora urubyaro (mu gihe habaye gahunda yo gusama). “





Iyi nyandiko nubwo abenshi basanzwe bazi ibiyikubiyemo byabaye ngombwa ko hifashishijwe ubutumwa butandukanye bw’abasura blog “igituba” n’ubuhamya bwa bamwe bagaragaza ibitekerezo byabo; yegerezwa abakunzi ba blog n’inshuti zayo kugira ngo igirire akamaro abayisoma.





Nubwo yibanda cyane ku bikorwa rusange mu rukundo , hagamijwe icyavuzwe haruguru, iranibanda ku ruhare rw’umukobwa n’umugore mu gutegura ejo hazira amakenga mu gihe azaba ageze mu rwe.





1.Imyiteguro y’umukobwa mu guhirwa n’umubano wo gushyingirwa





Gushinga urugo rugahama kandi rukizihirwa ntibiterwa gusa nuko umugore ari umunyamirimo,ahubwo umukobwa witeganyiriza umunezero ashingira ubwenge, ibitekerezo n`ibikorwa bye ku muco wamureze, ugahora umubera nk`iriba avomamo ubuhanga bw`umubano utabangamira rubanda, kandi ntubangamire uwamushatse. Ahora yibuka ko ari we ruhimbi igihugu gishyinguraho umuco wacyo, byonyine bikamubera urumuri mu myifatire ye kuva yitwa umwari kugeza abaye umukecuru rukukuri, atyo agahora yitwa NYAMPINGA. Umukobwa amenyereza kandi na we yimenyereza kwakira abamugana; bityo abakuru n’abamukurikira abadabagiza bose abasangiza ubupfura bakamwita NYIRARUGWIRO.





1.Imyitwarire





Umugore wese aberwa no kugira urugwiro, ibambe n’ubwuzu kandi akaba aribyo ashyira imbere mu mishyikirano ishingiye ku bitsina.Aba yaratojwe kubihorana na we ubwe yarimenyereje kubigaragariza abo babana, ku buryo atajya agira ikimuzindaza ku mugabo wamwishakiye; ndetse niyo mpamvu umukobwa witegura gushyingirwa yibanda kunoza umuco n’imico myiza mbere yo kunoza umubiri, akurikije amajyambere, nayo ubwayo adahwema kwivugurura.





Buri mukobwa agira ishusho imuranga igizwe n’isuku,imvugo, umurimbo w’imyambaro n’imisatsi, isuku y’umubiri cyane igitsina kuko nayo ari isoko y’umunezero! Imvugo nayo yerekana imico ya nyirayo kandi ni ingenzi mu mubano w’abantu!





Umukobwa urimba ashimisha rubanda, agatera umugabo ishema (iyo yiyambitse umwambaro wa gikobwa, arabyina akizihira ibirori mu kibuga) agahora amwishimiye kandi ibyo byishimo bikagaragara mu mibanire n’ibikorwa byabo, maze urugo rwabo rugahora rususurutse! Ibyo nabyo agomba kubitegura!



Latoute afite page ye kuri Blog Igituba aho agira inama ababishatse ushobora gukomeza gusoma inkuruze aha Inkuru za Latoute



No comments:

Post a Comment